LyricFind Logo
LyricFind Logo
Profile image icon
Lyric cover art

Penetensiya

Apple Music logo
Deezer logo
Spotify logo
Lyrics
Kwizina ry'Imana data, na mwana, na roho mutagatifu
Amina, Amina, Amina

Yooo!
Ndicuza ibyo maze iminsi nkora
Nshira ndora, nshora muri sluts bizwi na matola
Mpora ngora abankosora, hora, byatumye nkotora
Oya, sindushya nkopfora, mba nzi ko Imana imfotora

Erega ibyo uvuga ni ibishuko by'umubisha
Ngisha inama ntihagire na kimwe umpisha
Ishapure inshuro 5 ndagusabira umigisha
Absolution, urajye uza no mu Misa

Padiri nkubwire ikindi nikundira swing
Aho kureka quit banshira mu irimbi
N'ubu tuvugana mfite ikete mu kiribiriti
Ibyo umbwira byose ntubwire guta ikizibiti

Mwana wanjye ibyo bitindi byikugota
Ibuka umukiza Yezu abambye I Gologota
Azira wowe kumutenguha wibirota
Saba Roho Mutagatifu abitere inkota

Ok mu minsi ishize nibye igare
Rya Mico the best ari umurage se yamuhaye
Siko nabishatse nika kageso kanjye
Namuteje ingorane madamu we yarahukanye

Rimusubize rwose ntukabe umugome
Kwiba ni icyaha gira ubyihane none
Nyagasani arabyanga ushatse wikosore
Ndakuramutsa Mariya 3 zikubohore

Last week nararanye na Monica
Dusangira liquor amaguru arayamanika
Dukora amahano ubu duhuye sinamucika
Wansabiye Yezu iyo kamere akayitwika

Toka Shitani mu izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu biragatabwa
Uwo Mudayimoni w'ubusambanyi arashaka
Kukwandagaza cg akaguteza indwara

Mu rugo ndabeshya, ku ishuri nkabeshya, ku kazi ndabeshya no ku isoko naho nkabeshya
Nanjye njya nibeshya yuko nta muntu wambeshya
Ibyo nkubwira sinkubeshya n'ubwo nsazwe mbeshya

Ni ukuri nta ntebe y'ikinyoma
Ibyo ukora wibuke y'uko Imana ikubona
Wibuke ko ibyo ubibye iteka aribyo usoroma
Bibiliya irahari, fata umwanya ujye usoma

Mbwira, Imana ko ariyo yaremye weed
Ariko iyo nyicomye RIB injugunya I Madrid
Hatabaye ishoka najya kwibera mu giti
N'ubundi nta future umunani wamazwe na bitch

Bitch bivuga iki? Sibyiza gutukana
Ibimera Imana yaremye nibyo kudufasha
Mu buvuzi ubikoresha nabi byamusaza
Societe ikamwanga na Leta ikamugaya

Gusenga byarananiye ese nzabigenze gute?
Kuvuga Ishapure mu gitondo intera ubute
Yezu mu ishusho ko mbona andeba igitsure
Nanjye sinjye ni isi ndimo Nyagasani unyumve

Indulgencia, Kiliziya, Penetensiya
Ukaristiya, Mesiya, Bikira Mariya
Tewolojiya, umugani w'umusamariya
Byakubera isomo none ugahindura inzira

Burya ndi n'umwambuzi ungurije sinjya mwishyura
Ikaye y'amadeni yuzura akabari mpita mpindura
Kajuga iyo antije phone speed mpita niruka
Imboga zibona abana iyo match afande niwe usifura

Waba warasomye inkuru ya Zakayo?
Uburyo ki yari umunyazi anyaga abantu utwabo
Nyuma kristu akamuhindura inyangamugayo
Irarye duke twiza guhemuka nta mumaro

Amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe
Ghetto nibanira n'imbeba nta by'umugore
Ndi igisambo abo maze kwiba babaye urisobe

Ubu se nanjye wanyiba?

Hmm! Cyeretse ugoswe!

Ndumva ibyawe birenze urugero
Ibyo ngiye kukubwira none aha ubyiteho
Kora urugendo Rutagatifu ujye I Kibeho
Unywe amazi y'umugisha ibyo byaha bikuveho

Icya nyuma Padiri nicyo kinteye intimba
Ibyo nkubwira byambayeho sibyo ndi guhimba
Ejo bundi ninjiye ahantu mu nzu ngiye kwiba
Nyir'urugo ambonye avuza induru maze mpita mwica

Yezu we! Ibyo se ko bikaze
Ibaze nibaze ukora nk'ibyo asinzira ate?
Ubundi icyaha nk'icyo gihanirwa mu ruhame
Ntacyo ndi bugufashe, polisi nize igufate, fate, igufate

WRITERS

Fred Mugemanyi

PUBLISHERS

Lyrics © Sentric Music

Share icon and text

Share


See A Problem With Something?

Lyrics

Other